mercredi 12 octobre 2016

Imiturirwa iri kuzamurwa muri Kigali n'ibibazo byibazwa

    Inyubako ndende zitandukanye zikomeje kubakwa uko bwije n’uko bukeye mu Mujyi wa Kigali, ndetse                    igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi kigaragaza ko izimaze kuhagera ari integuza y’izitabarika ziri imbere.
Mu miturirwa igaragara uyu munsi mu Mujyi wa Kigali harimo inyubako ya M Peace Plaza y’umunyemari Makuza, Kigali City Tower, Grand Pension Plaza, inyubako y’Ubucuruzi ya CHIC, inyubako zahinduye amateka y’ahitwaga mu Gakinjiro ku Gisozi, n’ahandi.
Bamwe bishyize hamwe bakusanya amafaranga nk’abacuruzi, abifite bashora akayabo bayashora mu nyubako ndetse na leta irabashyigikira, abadafite ahagije bitabaza banki zo mu Rwanda no mu mahanga bazamura inyubako benshi batatekerezaga.


Ni ibikorwa remezo byitezweho guha amahitamo menshi abagihengekera ubucuruzi bwabo cyangwa ibiro mu nzu zagenewe guturwamo, kimwe n’izikoreshwa ariko zitajyanye n’igihe, haba ku ndeshyo, aho ziherereye cyangwa kuba zitujuje ibyangombwa by’ibikorwa remezo u Rwanda rukeneye muri iki kinyejana.
Ba rwiyemezamirimo barahangayitse
Amabwiriza mashya y’imyubakire agena ko inzu igezweho idatana n’amazi, amashanyarazi na internet, ndetse benshi bakoze ibishoboka birakorwa nubwo hari aho bitanoze, ariko abenshi bakitsa ko inyubako zabo zitarakorerwamo nibura na 60%.
Hatungwa agatoki ko abakababereye abakiliya bashinze imizi mu “tujagari” hirya no hino, inzu zikoreshwa ibyo zitagenewe n’izindi zitajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali, byose bikongera igitutu ku iterambere ry’abashoramari mu myubakire.
Umunyemali Makuza Bertin ni umwe mu bateye intambwe yubaka inzu idasanzwe mu rwa Gasabo, ayiha inyubako 15 zigerekeranye.
Ucyinjiramo ubona ibyuma bizamura abantu mu magorofa (ascenceur na tapis roulant), uburyo bw’umutekano burimo kamera (camera) n’ibizimya umuriro, imoteri itanga ingufu iyo amashyarazi abuze, parikingi nini, ariko ngo ntirinjiza amafaranga uko bikwiye.
Iyi nyubako yatashywe na Perezida Kagame muri Kanama 2015, nyuma y’umwaka umwe M Peace Plaza irakorerwamo ku kigero cya 42%, n’ubwo ibyiciro 25 byagenewe guturwamo byo byuzuye rugikubita.
M. Peace Plaza yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2010, yuzura itwaye miliyoni 40 z’amadolari, aho Makuza yatanze miliyoni $20 akifashisha n’inguzanyo yahawe na IFC na GT Bank.
Makuza Bertin yabwiye IGIHE ko atazi niba ari ukubera ko ari ubwa mbere inyubako yubatswe abantu bakaba batarabimenyera.
Ati “Hano dukorera ho n’abantu ntibabasha gutambuka kubera uyu muhanda ufunze bijyanye n’ibyerekezo uganamo, nkatekereza ko bareba uko babigenza kuko bituma abantu batahaza. Ikindi uretse ibiro, aba bacuruza baba bishakira aha make cyane.”
“Watekereza inzu nk’iyi wubatse ku ideni ry’amadolari, wareba ikiguzi n’ukuntu wavunjishije icyo gihe… nkuhaye urugero, dufata amasezerano y’umwenda w’iyi nzu, idolari ryari kuri 570 Frw none ubu riri kuri 820 Frw. Urumva rero ikibazo aho giherereye, ubu kwishyura ni ikibazo gikomeye cyane. Uravunja mu madolari ugasanga urahenzwe.”
Makuza avuga ko ubu hari ikibazo ko atazabasha kwishyura inguzanyo yahawe mu gihe cy’imyaka 10 yemeranyijeho na banki zamugurije.
Ati “Turareba ngo ese tumanure ibiciro dushyire hamwe n’abandi, ukibaza uti se nzabasha kwishyura? Cyakora tugize Imana wenda inzu bakajyamo ari benshi, byadufasha. Ikindi na Leta niyo ifite ibikorwa byinshi by’ibiro, bakadufasha kugira ngo nabo bazemo bakoreremo.”
Ikibazo cy’Umunyemali Makuza gihura n’impungenge za koperative SOPROCOGI yubatse Umukindo Center, inyubako nini y’ubucuruzi iri ku Gisozi mu Gakinjiro.
Iyo nzu yuzuye mu myaka ibiri ishize itwaye miliyari 6 Frw zirimo izisaga eshatu z’inguzanyo. Kuyikoreramo bigeze kuri 40% ku buryo nabo kwishyura inguzanyo byagoranye bagasaba ko barenza ku myaka 10 yemejwe mbere.
Umuyobozi w’iyi koperative, Rudasingwa Jean Baptiste, we yabwiye IGIHE ko uretse inzu yo hasi n’iyikurikira, izindi ebyiri zo hejuru zitarakoreshwa, ndetse ngo si ku nyubako yabo gusa kuko n’izo baturanye ntacyo zibarusha.
Ati “Ku nzu yacu, hasi niho hakoreshwa nta kibazo hafite, hejuru ntabwo barajyamo ariko hari icyizere. Habaye kuganira na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, batwizeza ko hari abadozi bazaduha bazajyamo, nicyo cyizere dufite.’’
Ku ruhande hari indi nyubako ya koperative COPCOM y’ibyumba bisaga 4oo yuzuye itwaye miliyari 3,5 Frw, ubu iri gukorerwamo ku kigero 57%
Ibitekerezo bitandukanye ku myubakire
Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeza kwaguka, bizasaba ko abubaka banoza inyigo zijyanye n’ahantu, ku buryo abakiliya bagana izi nyubako bazishimiye, ndetse bakanamenyekanisha inyubako zabo ngo umukiliya abagane.
Ubuyobozi bwa M Peace Plaza buvuga ko nk’inzu zo guturwamo muri iyi nyubako zahise zibona abazikoresha bitandukanye n’ibindi bice by’iyi nyubako.

Umuyobozi wa SOPROCOGI yubatse Umukindo Plaza, Rudasingwa Jean Baptiste we yagize ati “Icyo ntekereza ni uko ahari habayeho kwibeshya, kuko mu bujyanama twari twahawe n’umujyi hari kubakwa inzu enye zigerekeranye, ebyiri zikajyamo aho gutura. Iyo bikorwa gutyo byari kuba byiza kuko abantu bakenera ahantu bakorera banataha hafi.”
Rudasingwa kandi yavuze ko biyemeje kumvikana n’abakiliya bose babona, aho ibiciro biri hagati y’ibihumbi 600 Frw ku nzu yo hasi n’ibihumbi 100 Frw ku nzu yo hejuru, ariko ntibiragenda neza nubwo hari icyizere.
Umuyobozi mu kigo Doyelcy Ltd gicunga inyubako ya Kigali City Tower, Ngarambe Aloysius, we yabwiye IGIHE ko uburyo iyo nyubako yubatse n’ibigo byatangiye kuyikorerano mbere, bishobora kugira uruhare mu kuba yose ibona abakiliya.
Kugeza uyu munsi KCT yuzuye mu 2011 ikorerwamo ku gipimo cya 97%, mu bacuruzi 62 bafashe iyi nyubako igizwe n’inzu zigera kuri 20.
Yagize ati “Twe nka hano nta kibazo dufite. Wenda abantu uko inyubako zigenda zuzura ni nako bajya ahandi, ariko kugeza ubu bimeze neza. Twe dufite nk’igisenge cyihariye uba ureba Kigali (Roof Top) kiberaho ibintu byinshi, ahabera sinema hakoze neza muri Afurika y’u Burasirazuba, kandi uko habamo ibintu byinshi, ni nako uhakorera abonamo amahirwe menshi y’ubucuruzi.”
Indi nyubako y’ubucuruzi igezweho ni CHIC Complex, yubatswe n’abacuruzi bibumbiye mu cyiswe Champion Investment Corporation, CHIC.
Umuyobozi w’iki kigo, Ngabonziza Tharcisse, we yavuze ko nubwo iyi nyubako yabo itabona abakiliya benshi, ariko baza mu buryo bugereranyije.
Ati ‘‘Hashize amezi ane dutangiye kuko twatangiye kwakira abantu mu mpera za Werurwe. Abantu ntabwo ari benshi ariko baraza, ku munsi twakira nk’abantu babiri, batatu, ubu tumaze kugera nko kuri 45%.’’
Umujyi wa Kigali warabihagurukiye
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira, yabwiye IGIHE ko kuva mu 2011, ikibazo cy’inyubako zikoreshwa ibyo zitagenewe cyakurikiranwaga, nubwo icyo gihe igishushanyo mbonera cy’Umujyi cyari kitaraboneka.
Mu 2013 aho cyaboneye ngo nicyo gikurikizwa, ubu hakaba hagiye gukorwa igenzura harebwa niba ikibazo cy’inzu zibangamiye iterambere ry’imyubakire, ndetse hakaba haheruka gusohoka Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi, n’ibihano ku muntu wese urirengaho.
Yakomeje agira ati ‘‘Mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali turagenda mu byiciro. Nk’ubu hari kuvugurura mu bice bimwe bya Matheus, ku buryo muri izo nyubako nshya zigenda ziza, haba hari amahirwe ko babona aho bimukira.’’
‘‘Gusa n’izi nyubako hari aho batazimenyekanisha bihagije, ngo bagaragarize abakiliya ko bafite imyanya. Ubuyobozi burabafasha ariko nabo bagomba gukurura abakiliya kuko bari mu ihangana.’’
Ikibazo cy’inzu zibura abazikoreramo kandi giheruka no kugaragara mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi n’Ubwiteganyirize, RSSB, aho byagaragaye ko inyinshi mu nyubako kigenda cyubaka hirya no hino mu turere zidakodeshwa, ku buryo hatekerejwe kuzigurisha.
Muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu 2013/2014, yagaragaje ko nka 85 by’inyubako ya Nyanza Pension Plaza bidakoreshwa mu gihe Rwamagana Pension Plaza yo 78% byarimo ubusa.

Aucun commentaire:

Publier un commentaire