mercredi 12 octobre 2016

Dr. Leopold Munyakazi yabwiye urukiko ko ntacyo arusubiza kuko ‘bamusuzuguye’

Dr. Leopold Munyakazi ushinjwa ibyaha bya Jenoside, yagaragaye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga kuri uyu wa Kabiri aho yagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, avuga ko akeneye ko ibyo avuga byose bifatwa mu majwi.

Ni ingingo Munyakazi yashatse gutindaho, urukiko rukaba rwari rwasomye umwirondoro we, ruvuga ko yavutse kuri Kanyamisambi Gerard na Nyirakabano Agnes kuwa 1/1/1960, muri Komini Kayenzi muri Perefegitura ya Gitarama.

Umucamanza yamubajije niba yemera imyirondoro ye, Munyakazi ayihakana avuga ati “ntabwo ari byo, ni yo mpamvu nkeka ko atari njye… njye navutse mu 1950.’’
Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha bitanu, birimo icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Dr. Munyakazi yabanje kuvuga ko yiburanira, abajijwe niba ibyaha aregwa abyemera, avuga ko akeneye kubanza kumenya amategeko amugenga mu rukiko, ati “none ndabona ushaka no kuntegeka icyo ngomba kugusubiza.” Byabaye ngombwa ko ayasomerwa mu rukiko.
Munyakazi yasabye ko ibyo avuga byose byafatwa amajwi, kugira ngo yizere ko ibyo avuga aribyo bandika, kuko ngo mbere y’uko agezwa mu rukiko yakoresheje amasaha menshi akosora inyandiko mvugo yakoreshejwe mbere y’uko ayisinya, ndetse ko uru rubanza rwazakoreshwa mu bushakashatsi.
Ibyaha Dr Munyakazi akurikiranyweho
Ubushinjacyaha bwavuze ko aribwo bukeneye guhabwa umwanya ngo busobanure impamvu bwazanye Munyakazi mu rukiko na mbere y’uko ahabwa umwanya, ku buryo butafata umwanya hasobanurwa ibyo yasabye, hataramenyekana n’impamvu yazanwe mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwamuzanye ngo bumusabire gufungwa by’agateganyo, ariko kugira ngo byemezwe ni uko haba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.
Yavuze ko ibyaha yabikoze mu gihe cya Jenoside mu yahoze ari Komini Kayenzi, Selire Gitwa, Segiteri ya Kirwa muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Umushinjacyaha yavuze ko kuwa 19 Mata 1994, Munyakazi wari umuyoboke w’imena wa MDR akaba n’umuyobozi wa CESTRAR (Impuzamashyirahamwe y’abakozi), habaye inama ku mashuri ya Kirwa, maze nk’umuntu uvuga rikijyana, afatiramo ijambo abihereye ku cyo yise “amateka”.
Ngo yavuze ko “mu Mutara Inkotanyi zaje zica Abahutu zifata n’imitungo yabo, none nibo (abatutsi) basigaye kwicwa, badakwiye kubihanganira kuko ari ibyitso by’inkotanyi”.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ikindi mu bigize ibyaha aregwa, hari Uwitwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera, ariko “yaje kumufata aramutanga ndetse yicwa urubozo, amuhaye uwitwa Murekezi Gabriel wanahamijwe icyaha cya Jenoside.’’
Yavuze ko yagiye kwa Ugirashebuja Félicien wayoboraga amashuri abanza ashaka kumwica, ahageze mu gusenya n’abo yari ayoboye, basanga yarahunze nubwo yaje kwicirwa ahandi.
Abatangabuhamya kandi ngo bashimangiye ko ariwe wagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi muri Kayenzi, ndetse amabwiriza bayahabwaga na Mbarubukeye Jean wari Burugumesitiri.
Ikindi cyaha akurikiranweho ni uko ngo ubwo yari muri Amerika “yahakanye Jenoside ku mugaragaro mu nama yari ihuje abarimu, abanyeshuri n’abakozi muri Kaminuza ya Delaware, avuga ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho, ahubwo ari imivurungano hagati y’amoko.”
Umutangabuhamya Murekezi Gabriel we ngo yemeye ko yajyanaga na Munyakazi mu bitero, ndetse Munyakazi yari afite n’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov, bigahura n’ibyo Munyakazi yemeye mu bugenzacyaha ko yatunze imbunda ebyiri harimo masotera na Kalashnikov nubwo we avuga ko nta kibi yazikoresheje.
Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze ataribangamiye, hatari impungenge ko yatoroka cyangwa akabangamira ubutabera.
Yari afite amagambo menshi mu rukiko
Dr Munyakazi yahawe umwanya ngo agire icyo avuga, asubiramo ko yasabye ko ibyo avuga bifatwa ku majwi bikaba bitakozwe, ndetse ubushinjacyaha “bwamutumiye muri iyi nteko” ariko ntibumumenyeshe abo ari kumwe na bo, abyita “kubura ikinyabupfura.’’
Umucamanza yamwibukije ko amategeko atamwemerera kwitwara atyo ,naho iby’amazina, ari mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, na byo Munyakazi ntibyamunyura kuko urukiko “atari amatafari” agize inyubako.
Munyakazi yavuze ko ibyo avuga bitafatwa nko “gusubiza ibyo yabajijwe n’urukiko” kuko adafite umwunganizi, nubwo uko yavugaga yasubizaga byinshi mu byo Ubushinjacyaha bwakomojeho.
Yabajijwe icyo avuga ku ifungwa ry’agateganyo yasabiwe, avuga ko na we ibyo yabajije urukiko ntacyo bamusubije, ati “umuntu unsuzugura, nta kintu navugana na we”, bamubajije niba ari uko byandikwa ati “babinyandikire nzabisinya”.
Gusa yaje kuvuga ko inama bivugwa ko yagiyemo irimo abanyeshuri n’abarimu muri Amerika nta yigeze ibaho, ndetse ko adakwiye “gukomeza gufungirwa mu musarani” kandi afite inzu ebyiri muri Rugenge n’indi ku isambu yahawe na Se.
Yavuze ko nta mwunganizi afite, asaba ko urukiko rutakongera kugira ikintu na kimwe rumubaza atari kumwe n’umwunganizi, ndetse abamusuye bamubwiye ko ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamuteganyirije umwunganizi w’ubuntu, ahita ajya kwicara.
Ikibazo cy’umwunganizi cyahise gifata umwanya
Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Munyakazi atari mu rwego rw’abantu bari bakeneye umwunganizi w’ubuntu, ndetse hari babiri bagiranye amasezerano aribo Me Rushikama Justin na Me Mutembe kandi yabishakiye.
Me Justin yagaragaye mu rukiko atambaye igishura cy’abunganizi, asaba iminota mike ajya kwambara.
Yagarutse avuga ko yahawe n’Urugaga rw’abavoka kunganira Dr Munyakazi akigera mu Rwanda atari mu rubanza rwose, icyo gihe abwirwa ko niba “nta mbogamizi zibayemo” bakomezanya.
Me Justin yavuze ibiri mu masezerano ari ibyabo bombi, ariko Munyakazi abyubahirije nta cyamubuza kumwunganira. Munyakazi we yitsaga ko yumvise ko hari umwunganizi w’ubuntu yemerewe n’Ubushinjacyaha, ntakozwe iby’amasezerano yasinye.
Yahise avuga ko nta bushobozi afite bwo kumwiyishyurira, ndetse ngo uwagenzura konti ze mu Rwanda no muri Amerika yabibona, asaba ko bamufasha akunganirwa.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko uzatangazwa kuwa 13 Ukwakira 2016, saa kumi z’umugoroba.

Aucun commentaire:

Publier un commentaire